Fri. Sep 20th, 2024

Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kiraburira abaturarwanda ko muri iki cyumweru hateganyijwe imvura nyinshi ivanze imiyaga. Abatuye mu bice binyuranye by’Igihugu baravuga ko ahenshi uyu munsi yaramukiye ku muryango.

Ku Kinama mu mujyi wa Kigali-Photo/KT Press

Mu itangazo yaraye isohoye, Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura iza kugwa kuva tariki ya 27-28 Mutarama ndetse na tariki 31 Mutarama n’iya 01 Gashyantare.

Iri tangazo rivuga ko iyi mvura nyinshi iri buterwe n’isangano ry’imiyaga n’ubuhehere bw’umwuka bikomeje kwiyongera mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ngo ibi biri butume hagwa imvura nyinshi iri hagati ya Milimetero 25 na 50 ikaza kugwa cyane by’umwihariko mu ntara y’Amajyepfo mu turere dukikije ishyamba rya Nyungwe.

Mu Burasirazuba ho ngo iyi mvura iraza kuba ivanzemo n’imiyaga myinshi, ikaza kugaragara mu turere nka Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Bugesera na Kirehe.

Meteo Rwanda ivuga ko muri ariya matariki yavuzwe hejuru no mu bindi bice by’Igihugu haza kugwa imvura ariko ko iza kuba iringaniye.

Umuseke wagerageje kuvugisha abatuye mu bice binyuranye by’Igihugu, bavuga ko henshi muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama haramutse hagwa imvura ndetse bamwe ikaba yatumye bakererwa kujya ku mirimo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, bamwe mu bari batuye mu bice by’ibishanga mu Rwanda baserasenyewe mu buryo bwo kubimura ngo batazagirwaho ingaruka n’ibiza by’imyuzure kuko ubumenyi bw’ikirere bwagaragazaga ko hagiye kugwa imvura nyinshi.

Ni ikemezo cyakiriwe nabi ariko hashize igihe gito abo baturage basenyewe, hahise hagwa imvura iremereye bamwe batangira gushima Leta bavuga ko ari umubyeyi ngo kuko iyo bariya bantu badakurwa muri biriya bice, iriya mvura yashoboraga kubagiraho ingaruka.

Ifoto ya Radari yafashwe muri iki gitondo igaragaza ko uturere twinshi twaramukiyemo imvura

UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Umuburo: Imvura nyinshi muri iki cyumweru…Ahenshi yaramukiye ku muryango”
  1. Murakoze.
    Niba ntibeshya iteganyagihe ntibivuga ukugwa kw’imvura nyinshi gusa. N’ibindi bajye babitangaza (izuba, umuyaga, ibihu,…)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *