Thu. Sep 19th, 2024

Umuyobozi w’ikigo gifasha abahanzi kuzamuka( Label) kitwa The Mane avuga ko muri iki gihe abahanzi bakora injyana ya Hip Hop bagenda bacika intege ariko ugasanga abakina urwenya barushaho gukundwa. Ibi byatumye yiyemeza gutanga amahirwe ku biyumvamo impano kuri izi mpande zombi kugira ngo azabafashe.

Mupenda Ramadan uzwi ku izina rya Bad Rama ubwo aheruka mu kiganiro n’abanyamakuru

Ikigo The Mane gisanzwe  gifasha abahanzi nyarwanda. Nyuma y’uko hari bamwe mubo cyagashaga batakigikoreramo ( Jay Polly na Safi Madiba) ubu umuyobozi wacyo, Bad Rama, agiye gukoresha  irushanwa ry’abafite impano mu gukina urwenya no gukora hip hop.

Abazatsinda bazasimbura bariya bagiye ndetse nibishoboka abe yokongera n’abandi mu itsinda asanganywe.

Iri rishunwa ryiswe Bad Ram Talent Detection rizatangira tariki 8 Gashyantare, 2020 rikazabera ku cyicaro cya The Mane mu murenge wa Kagarama.

Bad Rama ati: ”Hiphop iri gusubira inyuma mu gihe urwenya rwo ruri kuzamuka ariko narwo rukeneye amahirwe arenze ho.”

Avuga ko iriya ariyo mpamvu yatumye yiyemeza kuzafasha abakora urwenya n’abakora umuziki wa hiphop.

Ngo hip hop yasubiye inyuma cyane bityo ‘birakwiye ko hubakwa abandi baraperi.’

Abaraperi bazitwara neza muri ririya rusanwa Bad Rama avuga ko  bazakorerwa Album y’indirimbo,n’aho abakora urwenya bo bakabona uburyo bazajya bandika ibihangano byabo no kubyamamaza ku mbuga zitandukanye The Mane izakoresha mu gihe cy’umwaka .

Ati: ”Dufite abakozi bafite ubushobozi bwo kubafasha kuzamura no kwamamaza impano zabo.”

Avuga ko ateganya no kuzajya gushaka abafite impano mu Ntara mu gihe kiri imbere.

The Mane ikoze iri rushanwa nyuma y’uko Safi Madiba na Jay Polly basohotse muri The Mane, amasezerano basinye atarangiye bityo buri ruhande rugashinja urundi kuba nyirabayazana w’ubu bwumvikane buke.

 

By admin

4 thoughts on “Muri iki gihe abanyarwenya baratera imbere, abaraperi bakamanuka- Bad Rama”
  1. Ngaho jyenda winjire no mu rwenya rero ntawakubujije.Ejobundi ntituzongera kumvako nabyo byakunaniye ngo uze kuvuga amagambo yubushumba mu kinyamakuru.

  2. uno mugabo noneho agiye gushakira umugati mu bantu batera ibitwenge anteye agahinda cyane. .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *