Fri. Sep 20th, 2024
  • Uganda yabisabye imaze kurekura Abanyarwanda 9 bari bafungiyeyo,
  • Hari Abanyarwanda bapfiriye muri Uganda,
  • U Rwanda na Uganda bagiye gusubira muri Angola gusuzuma ibyo bemeranyije.

Perezida Paul Kagame avuga ko igihugu cya Uganda kimaze kurekura Abanyarwanda ikenda (9) bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Leta ya kiriya gihugu yasabye iy’u Rwanda kureka Abanyarwanda bakongera kujyayo, ariko we akabasubiza ababwira ko icyatumye babuzwa kujyayo kigihari.

Perezida Kagame muri uyu musangiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Yabivuze mu kiganiro n’Umusangiro yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, agaruka ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi birimo kimwe cyo mu majyaruguru yarwo gikomeje kurubanira nabi.

Yagarutse ku bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda bajya muri Uganda ndetse no kuba gikomeje gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko ubwo iki gihugu cyarekuraga abanyarwanda ikenda (9) muri benshi bafatiweyo bagakorerwa iyicarubozo, Leta ya y’u Rwanda na yo yasabwe“Kugira icyo ikora, noneho turavuga tuti ‘iki?’ baravuga ngo bwira Abanyarwanda bongere batangire kujya muri Uganda.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko umuyobozi wamuzaniye ubu butumwa, na we yamubajije ikibazo agira ati “Reka tuvuge ko nabikora ariko ku munsi ukurikiyeho n’undi ukurikiyeho abandi banyarwanda benshi bakongera bagafungwa kandi n’abandi bafunzwe batararekurwa, uri kwifuza ko nakongera kubwira Abanyarwanda nti ‘murabizi, nari nibeshye, na none nimuhagarike kongera kujya muri Uganda?’.”

Avuga ko ubwo bariya banyarwanda ikenda barekurwaga mu ntangiro z’uku kwezi, abantu batangiye gutekereza ko hari intambwe nziza igiye guterwa ariko ko hari amakuru yagaragaje ko hari abari bafungiye muri Uganda bapfuye bazira ibikorwa by’iyicarubozo bakorewe.

Avuga kandi ko na bariya ikenda baherutse kurekurwa, baje bagahitira mu bitaro kubera ibikorwa by’ibabazamubiri bakorewe aho bari bafungiye.

Perezida Kagame avuga ko uriya muyobozi waje gusaba ko Leta y’u Rwanda ireka abanyarwanda bakongera kujya muri Uganda, yamubwiye ko kiriya gihugu nikiramuka kitandukanyije n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda “Ako kanya umupaka uzahita ufungurwa.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda itazemerera Abanyarwanda gusubira muri Uganda mu gihe bagerayo bakagirirwa nabi.

Ati “Ntabwo nabwira Abanyarwanda ngo bage muri Uganda, ku munsi ukurikiyeho bajyayo bagafungwa, noneho abo mu miryango yabo bakagaruka bakavuga ngo ‘Perezida waratubeshye, washyize mu kaga abacu n’inshuti zacu,…’.”

Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ko mu minsi ya vuba, u Rwanda na Uganda bazasubira muri Angola gusuzuma uko amasezerano we na mugenzi we Museveni basinyiyeyo yashyizwe mu bikorwa.

Yagarutse ku rugero rw’abaturanyi bafite inzu zubakishije ibyatsi [Nyakatsi] ko bagomba kwitwararika ntibakinishe igishirira kuko umwe aramutse akijugunye ku nzu ya mugenzi we yashya ariko “Ibishirira byayo na byo bizagwa ku nzu yawe.”

Ati “Ni yo mpamvu gushyira hamwe ari yo nzira nziza…kuri twe ntidukina imikino nk’iyo yo kunaga ibishirira ku nzu yawe ahubwo dushyira imbara mu gutuma ingo zacu zicungirwa umutekano.”

 

U Rwanda na DRC ho bimeze neza

Perezida Kagame yavuze ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho, umubano w’ibihugu byombi uri kugenda neza.

Avuga ko ibi bihugu bifitanye imikoranire myiza n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukaba bukomeje kugenda neza ndetse n’ibikorwa remezo ku mipaka bikaba bimeze neza.

Yashimiye mugenzi we Perezida Felix Thsisekedi wa kiriya gihugu ukomeje kugarura umutekano mu burasirazuba bwa kiriya gihugu cyari kimaze igihe kirimo imitwe yitwaje intwaro.

Yavuze kandi u Rwanda ruzakomeza gutsura umubano n’amahanga no mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije Isi nk’imihindagurikire y’ikirere, ubucuruzi mpuzahanga ndetse n’umutekano.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Baganiriye na bamwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

5 thoughts on “Uko P.Kagame yasubije Uganda iherutse gusaba ko Abanyarwanda bemererwa gusubirayo”
  1. Umuyobozi ufunga imipaka n’uyifungura cyangwa usaba ko idafungwa, uwemera ubuhahirane n’ubuzitira, baba bafite “visions” zihabanye pe! Abaturage nibo baba bagomba kuba abasifuzi.

  2. mwaramutseho bavandimwe ese muzi inzara yateye ?(numururumba mubi uzira guhaga. Kirazira gutatira igihango cyigihugu cyawe .,iyo watatiriye igihango Ntambwo bikungwa amahoro ,bityo abatatwifuriza amahoro basebya urwanda bazisanga muruziga batabasha kwikuramo.,rubyiruko banyarwanda twese turabavandimwe ,dusenyere umugozi umwe ndemeza ntashidikanya ko urwanda mubona ruzaba paradizo mwanjyaga gushakira ahandi mumahanga tugeze kuntambwe ishimishije ,twirinde gusinda umunezero kuko umwanzi ababonera muruwo munezero turebe kure duhugire mugukora cyane dufite umuyobozi mwiza kwisi utampfa kubona ahora aduhahira ntaruhuka turabibona mutekereze ko nabanyamahanga basigaye bamuvomaho ibitekerezo?nibintu bishimishije mbasabe banyarwanda bana burwanda dutinyuke tuvuge ukuri kumateka yacu ntawe uyaturusha twime amatwi abadushuka uterwe ishema nukwitwa umunyarwanda abishyize hamwe ninkijuru ryabamarayika murakoze amahoro .iwacu

  3. Ukuri nuko imipaka yafunzwe kugira ngo abanyarwanda badakomeza kuva mu gihugu bigendera bahunga ubukene n’inzara. Kunyura muri Uganda nibyo byari byoroshye kurusha mu bindi bihugu by’abaturanyi. Impamvu zizatuma umupaka udafungurwa zizakomeza ziboneke. Hari ibinyamakuru byishimira ko iri fungwa ry’imipaka ryahombeje Uganda miliyoni zirenga 450 z’amadolari nk’aho twe twaguragayo ibyo tudakeneye. Kandi ibyinshi byari ibiryo. Turiho turatema ishami twicayeho. Uko bizagenda amaherezo biragaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *