Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa Gatatu habaye imikino y’umunsi wa kane w’irushanwa ngarukamwaka ry’intwari, The Hoops Rw itsinda UBUMWE 66-60, Espoir itsinda 30 PLUS iyitsinda 137-84. Ni irushanwa riri gikonwa mu mikino itandukanye.  Ryatangiye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2020 rikazarangira tariki ya 2 Gashyantare 2020.

THE HOOPS RW yatsinze UBUMWE biyigoye

Amakipe 18 yaryitabiriye hazazamukamo ane ya mbere mu bagabo n’aho mu bagore amakipe yose uko ari atanu azahura nyuma hakarebwa iyatsinze imikino myinshi.

Mbere y’imikino yose amakipe yombi yabanje gufata umwanya wo kwibuka Kobe Bryant wamenyekanye mu mukino wa Basketball wahitanywe n’impanuka ya Kajugujugu ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020.

Umukino wari utegerejwe na benshi wahuje  REG BBC na UGB BC urangira REG itsinze UGB  BC ku manota  96-86.

ESPOIR BBC ifite abakunzi benshi mu Rwanda yatsinze  30 PLUS amanota 137-84.

Mu bagore umukino wari utegerejwe na benshi wagombaga guhuza UBUMWE BBC na THE HOOPS RW, urangira The HOOPS itsinze Ubumwe BBC ku manota 66-60.

UBUMWE niyo yayoboye umukino mu gace ka mbere n’amanota 34-18 ya The Hoops, ariko uduce dutatu twakurikiyeho The Hoops iradutsinda.

Irushanwa ryo kwibuka intwari z’u Rwanda binyuze muri Basketball ryateguwe n’Impuzamashyirahamwe ya Basket mu Rwanda( FERWABA) ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe (CHENO).

Rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Uko imikino yose yarangiye:

 

Abagabo:

 

UR HUYE BBC (M) 29- 86 RP IPRC HUYE (M)

REG BBC 96-67 UGB

ESPOIR BBC 137-84 30 PLUS

Abagore:

UR HUYE BBC 17- 63 RP IPRC HUYE

UBUMWE 60- 66 THE HOOPS RW

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Kobe uherutse kwitaba Imana
The Hoops byarangiye ari yo itsinze
Basket iri mu mikino ikunzwe kurusha indi muri iki gihe
30Plus nayo ihagaze neza

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *