Sun. Nov 24th, 2024

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiriye mu Ntara y’Iburengerazuba,mu Karere ka Rutsiro, yasuye abanyeshuri biga ku Kigo cy’Ishuri ryo mu Murenge wa Kinihira, asangira na bo.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022,yasuye ibikorwa binyuranye byo Karere ka Rutsiro birimo iki kigo cy’amashuri sitasiyo ya RDB muri aka Karere ndetse n’uruganda rw’ubuki.

Ubwo amasaha yo gufata ifunguro yari ageze, Minisitiri Gatabazi n’abayobozi bari kumwe, basuye Urwunge rw’Amashuri rwa Kinihira mu Murenge wa Kigeyo.

Minisitiri Gatabazi wari ugiye kureba uko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ihagaze,yaruriye bamwe muri bo ndetse baranasangira.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter ya Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, agaragaza Minisitiri Gatabazi ari kwarurira bamwe mu banyeshuri ubundi bagasenga bagahita batangira gufungura.

Iki gikorwa cyashimwe na benshi kuri Twitter, bavuga ko Minisitiri Gatabazi ari umwe mu bayobozi bicisha bugufi cyane.




By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *