Fri. Sep 20th, 2024

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bazobereye gutabara no gushakashaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (Divers) bakuye mu mazi imibiri ibiri y’abantu bari baguye mu mazi.

Ku mugoroba wa tariki ya 8 Gashyantare nibwo uwitwa Niringoyimana Jean Claude w’imyaka 26 yaguye mu cyuzi cyuhira imyaka cya Rwabicuma yiyahuye, mu gitondo cya tariki ya 10 Gashyantare  Harindintwari Jean Pierre w’imyaka 23 yaguye mu cyuzi cya Bishya arimo kuroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage n’imiryango ya banyakwigendera bari babuze uko babona imibiri ya banyakwigendera ngo ishyingurwe aribwo Polisi   yihutiye gukuramo iyo mibiri.

SP Kanamugire yagize ati” Imiryango y’uriya wiyahuye bari barabuze umubiri we ngo bawushyingure ,twitabaje ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bawukura mu mazi, mu gihe bari bakiri muri ibyo hamenyekana amakuru ko hari undi uguye mu cyuzi cya Bishya nawe bajya kumukuramo. Bose  imibiri yari yagiye hasi ku isayo.”

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abantu kwirinda kujya kuroba batazi koga kandi batanafite ibikoresho bishobora kubafasha.

Yagize ati” Harindintwari yaguye mu mazi arimo kuroba mu rukerera rwa tariki ya 10 Gashyantare,  uwo bari kumwe yagerageje kumurohora biranga. Turakangurira abarobyi kwirinda kujya kuroba batazi koga kandi batanambaye umwambaro wabafasha ntibarohame(life Jacket). ”

Abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano ku biyaga n’iby’uzi biri aho baguye mu rwego two gukumira impanuka yose yahabera ikaba yahitana umuntu.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *