Sat. Sep 21st, 2024

Umugore witwa Mukamana Florence washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo guhohotera umwana we, aho yamuhambiriye amaboko yombi akoresheje imigozi, yafashwe ku wa Gatatu tariki 6 Mata 2022.

Ni nyuma y’amakuru yacicikanye kuva ku wa Kabiri, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, yagarukaga ku mwana w’umukobwa w’imyaka 9 wagaragaye ku mafoto, nyuma yo gukurwa mu nzu bivugwa ko yari yakingiraniwemo n’uwo mubyeyi we, kandi yanamuziritse amaboko yombi n’imigozi.

Abatabaye uwo mwana, ni abatambukaga hafi y’iyo nzu yari arimo, bumvise urusaku rwe, asaba ubutabazi, bihutira gukingura iyo nzu, ari na ho bamusanze amaboko ye yombi azirikiye inyuma, bamukuramo, ubwo bamubazaga uwabikoze, akaba yaratangaje ko ari umubyeyi we, wamujijije amafaranga 200 yari yabuze.

Uwo mwana bahise bamujyana ku ivuriro (Poste de Santé) rya Cyabagarura kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe uwo mubyeyi we ukekwako kubigiramo uruhare, yari yatorotse, akaba yari agishakishwa n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano zamutahuye nyuma y’amasaha yari ashize bibaye.

Mukamana yahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Cyuve, akaba ari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *