abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wo mu ngabo z’Ubwongereza – uzwi nka SAS – bahoze bari mu butumwa muri Afghanistan bakomeje kwica imfungwa n’abagabo batitwaje intwaro, mu buryo buteye amakenga.
Raporo nshya za gisirikare BBC yabonye zumvikanisha ko itsinda rimwe ryo muri uwo mutwe rishobora kuba ryarishe abantu 54 mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu butumwa bumwe bwamaze amezi atandatu.
BBC yabonye gihamya yumvikanisha ko uwahoze ari umukuru w’umutwe udasanzwe wo mu ngabo z’Ubwongereza yananiwe gutanga iyo gihamya ngo ayihe abakora iperereza ku bwicanyi.
Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko abasirikare b’Ubwongereza “bakoranye ubutwari n’ubunyamwuga muri Afghanistan”.
Jenerali Sir Mark Carleton-Smith, wahoze akuriye umutwe wa SAS, yahawe amakuru kuri ubwo buvugwa ko ari ubwicanyi budakurikije amategeko, ariko ntiyatanga ibimenyetso ngo abihe itsinda rya polisi mu gisirikare (Royal Military Police, RMP), na nyuma yuko ryari ryatangiye iperereza ku bwicanyi ku itsinda ryo mu mutwe wa SAS.
Ishami rya BBC dukesha iyi nkuru rikora inkuru z’icukumbura rya BBC Panorama, ryasesenguye amapaji abarirwa mu magana avuga ku bikorwa bya SAS, harimo na raporo zivuga ku bikorwa birenga icumi byo “kwica cyangwa gufata” byakozwe n’itsinda rimwe ryo mu mutwe wa SAS mu ntara ya Helmand yo mu majyepfo ya Afghanistan, mu mwaka wa 2010 no mu 2011.
Abantu bakoze muri iryo tsinda ryo muri SAS muri ubwo butumwa babwiye BBC ko babonye abasirikare bo muri SAS mu bitero byabo bya nijoro bica abantu batitwaje intwaro.
Banavuze ko babonye abasirikare bakoresha ibyo bita “guta intwaro” – aho imbunda zo mu bwoko kwa AK 47 zasizwe aho byabereye nk’uburyo bwo gusobanura impamvu yatumye umuntu utitwaje intwaro yicwa.
Ubutumwa bwa emails bw’imbere muri iryo tsinda bugaragaza ko abasirikare bo ku rwego rwo hejuru cyane mu mutwe udasanzwe w’ingabo z’Ubwongereza bari babizi ko hari impungenge ku bishoboka ko ari ubwicanyi bunyuranyije n’amategeko bwabayeho, ariko bananirwa kumenyesha izo mpungenge zabo polisi yo mu gisirikare, nubwo hari inshingano yo mu rwego rw’amategeko ibategeka kubimenyesha.
Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko idashobora kugira icyo ivuga kuri ibyo birego nyirizina, ariko ivuga ko kutagira icyo ibivuzeho bidakwiye gufatwa nkaho yemera ko ibyo birego ari ukuri.
Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko abasirikare b’Ubwongereza “bakoranye ubutwari n’ubunyamwuga” muri Afghanistan, kandi ko bakurikizaga “ibisabwa byo ku rwego rwo hejuru cyane”.