Fri. Sep 20th, 2024

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yageze mu Karere ka Rubavu ahabera umuhango wo gushyingura abaturage bahitanywe n’ibiza. Ni umuhango ubera ku irimbi rya Rugerero.

Yagize ati Muri aka kanya mbavugisha tumaze kumenya ni abantu 130, hari abahano muri Rubavu, abo muri Ngororero, Karongi, tumaze kumenya abo 130 kandi hari abandi bantu tukibura. Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.”

Dr Ngirente yakomeje agira ati” Ibiza byatugwiririye, byagwiririye igihugu cyacu,amazi menshi, isuri, ndetse nibyo byatumye amazu agwa ku bantu. Ndagira nongere gushimra abagize uruhare mu gutabara, abaturage batabaye bagenzi banyu, ariko mbabwira ko na leta itari kure.

Ubu aha rero mpagarariye perezida wa Repubulika. Ejo mwabonye ko yabandiye ababwira ko ari kumwe na mwe. Ariko uyu munsi yambwiye ngo uyu munsi niyizire muhagararire, mbabwire yuko turi kumwe aha ngaha, yaje kubafata mu mugongo. Yantumye ngo mukomeze mwihangane, kandi leta irabafasha uko ishoboye kose.”

Guverinoma y’uRwanda yatanga ko umubare w’abakomerekejwe n’ibiza ari 77, abantu 36 bari mu bitaro. Ibiza`byanasenye inzu 5174. Abantu batanu bo baburiwe irengero.
  

Minisitiri w’Intebe yahaye ubutumwa imiryango y’abishwe n’ibiza

Photo : RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *