Umujyi wa Kigali watangaje ko watangiye ibikorwa byo kwimura abaturage bari mu manegeka hibandwa cyane ku bakomeje kugirwaho ingaruka n’imvura imaze iminsi igwa hirya no hino mu Gihugu igahitana n’ubuzima bwa bamwe.
Umwe mu baturage bagizweho ingaruka n’imvura imaze iminsi igwa yasobanuye ko we n’abana be batunguwe n’imvura bakisanga inzu babagamo yasenyutse bikomeye.
Ni ikibazo ahuriyeho na mugenzi we witwa Kantarama Zaojia bombi bacumbikwe ku ishuri rya Groupe Scolaire Kimisagara, bakaba bashimira inzego z’ubuyobozi zihutiye kubatabara bakabona aho gukinga umusaya.
ku rundi ruhande ariko abari kwimurwa mu Murenge wa Nduba bo bavuga ko n’ubwo bari barategujwe ko bazimurwa aho batuye, Leta ikwiye kubafasha ikabashakira aho kuba.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw’abaturage bakiri mu manegeka butabarwe.
Emma Claudine yongeyeho ko kugeza ubu imirenge irimo uwa kimisagara, uwa Kigali n’uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge ari yo yibasiwe n’ibiza kurusha indi mu Mujyi wa kigali.
Kugeza ubu ntiharakusanywa imibare y’abagomba kwimurwa, icyakora ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nko mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Nyabugogo habarurwa imiryango 275 ikeneye kwimurwa. Muri yo, imiryango 229 ikaba ikodesha.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bakodesha hirya no hino kwirinda gukodesha inzu ziri ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Bitangazwa ko abaturage 9 bahitanwe n’ibiza mu Rwanda, mu gihe 7 bakomeretse bikabije hagati ya tariki ya 1 Mata- 14 Mata 2025.
Ibi biza kandi byasenye inzu 118 ndetse bitwara hegitari 88 zari zihinzeho ibihingwa.