Thu. Jan 29th, 2026

wera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye, yizeza gutanga umusanzu we no kuzashyira umuturage ku isonga.

Ni ubutumwa yanditse nyuma yuko hasohotse ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika, ikamushyira mu nshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Uwera Jean Maurice yagize ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga.”

Uwera Jean Maurice wagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, asanzwe ari umunyamakuru w’igitangazamakuru SK FM, akaba yaranakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.

Uyu mugabo ufite uburambe bw’imyaka 14 mu mwuga w’itangazamakuru, agiye gusimbura nyakwigendera Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata umwaka ushize, aho kuva icyo gihe yari atarasimburwa.

Uwera Jean Maurice agiye kungiriza Yolande Makolo usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuva muri Nyakanga 2021.

Makolo kandi yanahaye ikaze uyu uje kumwungiriza mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, amwifuriza ishya n’ihirwe muri izi nshingano yahawe na Guverinoma y’u Rwanda.

Yolande Makolo yagize ati “Ishya n’ihirwe mu nshingano nshya Uwera Jean Maurice! Ndagushimiye cyane Maurice kandi nguhaye ikaze mu ikipe. Tuguhaye ikaze kandi twishimiye gukorana nawe muri Rwanda OGS (Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda).” Uwera na we mu kumusubiza, yagize ati “Murakoze cyane. Nishimiye gufatanya namwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *