Wed. May 13th, 2026

Abinyujije mu ibaruwa ifunguye yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye ari gutera akabariro.

 

Ni ibaruwa Yampano ahamya ko yaturutse ku cyemezo yafashe mu rwego rwo gushaka uko yabaho ubuzima burimo amahoro nta nkomanga afite ku mutima.

Yampano yavuze ko hari igihe abantu bakora amakosa bitewe n’uburakari, ubusinzi, ubuto cyangwa ibindi bibazo bitandukanye, ariko uko umuntu agenda akura akamenya ko amahoro n’imbabazi biruta inzika n’intambara zidashira.

Yagize ati “Uyu munsi nifuza kubwira abantu bose ko nahisemo inzira y’amahoro. Nifuza gusaba imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyabaye hagati yanjye n’ibintu byinshi byagiye bivugwa kuri njye.”

Uyu muhanzi yavuze ko icyo yifuza ari ukubona abantu bava mu makimbirane n’urwango, buri wese akabasha kubaho mu ituze no kudahorana ibikomere ku mutima.

Yagaragaje kandi ko yifuza gutangira ubuzima bushya burimo gukora cyane no gukomeza urugendo rwe rwa muzika afite umutima woroshye, ashimangira ko kubabarira atari intege nke ahubwo ari ubutwari bwo guhitamo amahoro aho guhitamo inzika.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Yampano yahishuye ko afite album nshya iri mu nzira yise “On The World”. Yavuze ko izaba igaruka ku rugendo rw’ubuzima, kwiyubaka, gukomera no gukomeza imbere nubwo umuntu yaba yaranyuze mu bihe bikomeye.

Me Ngenzi Justin wunganira Kalisa Joh uri kuburana muri uru rubanza, yabwiye IGIHE ko atazi neza icyatumye Yampano yandika iyo baruwa, icyakora ahamya ko yari kuba yagize akamaro iyo uyu muhanzi aba yarabikoze mbere y’urubanza cyangwa akayitanga mu gihe cy’iburana.

Ati “Iyo aba ari umuntu ushaka kubafasha yari kuyandika mbere y’urubanza, cyangwa akaza mu rubanza ariko abantu bamaze kuburana. Ubusanzwe bigabanya uburemere iyo aza kubibona mbere, kuko wenda niyo Urukiko rubibona binyuranye n’ababuranyi, byari gufasha kubagabanyiriza ibihano.”

Djihad na bagenzi be bakwirakwije amavideo ya Yampano atera akabariro

Iyi baruwa isohotse nyuma y’urubanza mu bujurire abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Papy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John baherutse kuburana nyuma yo gukatirwa imyaka itatu yo gufungwa kubera gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro n’umugore we.

Ni ibaruwa ariko kandi isohotse mu gihe hategerejwe isomwa ry’uru rubanza rizaba ku wa 19 Gicurasi 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *