Tue. May 12th, 2026

Uwahoze ari Umudipolomate w’u Rwanda, Eugène Richard Gasana, yahamijwe n’itsinda ry’abacamanza bo muri Manhattan icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, maze urukiko rutegeka ko aha Benita Uruhisho wari watanze ikirego, Miliyoni 5 z’Amadolari ya Amerika nk’indishyi nyuma y’urubanza mbonezamubano rwabereye i New York.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026, nyuma y’imyaka myinshi uru rubanza rumaze ruburanishwa. Uru rubanza rwari rukurikiwe cyane kubera imyanya ikomeye Gasana yigeze kubamo mu rwego rwa dipolomasi, harimo kuba yarahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ndetse akaba yaranayoboye Akanama k’Umutekano ka UN.
Nk’uko byatangajwe n’abanyamategeko bahagarariye Uruhisho, abacamanza bemeje ko Gasana yasambanyije umukiliya wabo ku gahato, bamuhamya icyo cyaha yakoze.

Itsinda ry’abanyamategeko ryavuze ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu guharanira ubutabera ku bahuye n’ihohoterwa, bavuga ko uru rubanza rwasabye Uruhisho “ubutwari budasanzwe” mu gihe cyose rwamaze mu nkiko.

Bagize bati: “Uru rubanza rwasabye imyaka myinshi yo kuruburanisha ndetse n’ubutwari budasanzwe bw’umukiliya wacu.”

Bakomeje bavuga ko mu gihe cy’urubanza, uruhande rwa Gasana rwagerageje gutesha agaciro no kwangiza izina rya Uruhisho ndetse no gutera ubwoba abatangabuhamya bashoboraga kugira uruhare muri uru rubanza.

Abanyamategeko bagize bati: “Twishimiye cyane kuba twarahagarariye Madamu Uruhisho. Nta mwanzuro n’umwe ushobora gusiba ibikomere yatewe. Ariko iki cyemezo gitanga ubutumwa busobanutse: n’abantu bafite ububasha bashobora kubazwa ibyo bakoze.”

Banashimye Uruhisho kubera ukwihangana no gukomeza gushaka ubutabera nubwo uru rubanza rwamugizeho ingaruka zikomeye mu buryo bw’amarangamutima.

Gasana yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) ndetse anakora mu yindi myanya ikomeye muri dipolomasi no muri Guverinoma y’u Rwanda mu myaka yashize.

Iki cyemezo cyafatiwe mu rubanza mbonezamubano, bivuze ko cyerekeye uburyozwe n’indishyi z’amafaranga aho kuba igihano cy’urubanza nshinjabyaha. Kugeza igihe iyi nkuru yandikiwe, Gasana cyangwa abanyamategeko be nta cyo bari batangaza kuri iki cyemezo.

Eugène-Richard Gasana yahamagawe mu Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda mu 2016 avuye ku mwanya yariho wo guhagararira u Rwanda muri UN, bituma urugendo rwe muri dipolomasi mpuzamahanga ruhagarara, aho yari yaranagize amahirwe yo kuyobora Akanama k’Umutekano ka UN. Icyo gihe, Guverinoma y’u Rwanda ntiyatangaje ku mugaragaro impamvu yo kumuhamagara no kumuhagarika mu nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *