Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, hatangajwe ko hifashishijwe Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, Perezida wa Repubulika yashyizeho Bwana Ngabo Brave Olivier ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Ngabo Brave Olivier asimbuye Candy Basomingera, wari uherutse kugirwa Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri nyuma yo kuva ku buyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Kumenyekanisha Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau).
Candy Basomingera na we yari yasimbuye Uwayezu Jean François Regis, wari umaze amezi arenga umunani ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mbere yo gukurwa kuri uwo mwanya.
Iyi ni indi ntambwe y’ivugurura rikomeje kugaragara muri Minisiteri ya Siporo mu mezi ashize. Mu Ukuboza 2025, Nelly Mukazayire, wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Richard Nyirishema, wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi. Muri izo mpinduka kandi, Rwego Ngarambe, wari Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri.
Mu zindi mpinduka zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri, Bwana Ishungure Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Izi mpinduka zigaragaza ko Guverinoma ikomeje kuvugurura inzego z’ubuyobozi hagamijwe kurushaho kunoza imikorere no guteza imbere serivisi zihabwa abaturage.
Ngabo Brave yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Ishungure Parfait yagizwe umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi

