Fri. Sep 20th, 2024

Ikigo gikora kikanagurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga Itel cyafunguye ishami ry’icyubahiro, VIP, rifite telefoni zigezweho zose mu Mujyi wa Musanze.

Iri Shami ry’icyubahiro rya Musanze ryafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2021, riri ku muhanda wa kaburimbo winjira muri Gare ya Musanze ku nyubako y’amagorofa ibanza ku muryango wa kane mu kuboko kw’iburyo ahari ibirango bya Itel.

Iri Shami niryo rya mbere rifunguwe mu Ntara nyuma y’andi mashami atatu yari asanzwe mu Mujyi wa Kigali.

Umukozi Uhagarariye ibicuruzwa bya Itel mu Rwanda, Nsanzimana Ignace, yavuze ko impamvu bahisemo gufungura iri shami rya Musanze byari mu mugambi wo kwegera ababagana bakoraga ingendo babasanga i Kigali.

Yagize ati “Impamvu twafunguye iri Shami rya VIP hano Musanze ni uko nawo ari Umujyi uteye imbere wunganira Kigali kandi tugomba gufasha abatugana tukabegera tubarinda ingendo bajyaga bakora baza i Kigali. Icyo tubasezeranya ni ukubaha serivisi nziza, nibatugane natwe twiteguye kubafasha.”

Yakomeje avuga ko umwihariko w’ubu Itel ifite gahunda yo kugeza telefoni nziza kandi zi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *