Fri. Sep 20th, 2024

Imiryango igera kuri 70 ituye mu Midugudu itatu, uwa NGOMA, KARANGIRO n’uwa MUNDIMA yo mu Murenge wa KAMEMBE mu Karere ka RUSIZI, bavuga ko mu mwaka wa 2014 Akarere kaciye imihanda mu mirima basezeranywa ko bazishyurwa ingurane z’ibyarimo no kugeza ubu baracyategereje, bavuga ko batanga imisoro y’ubutaka badafite.

Akarere ka Rusizi gasabwa kwishyura abaturage ingurane zabo

MUDAKEKWA Michael wo mu Mudugudu wa Mundima yagize ati “Bacishije imihanda mu mirima yacu bangiza ibyarimo ntibabituriha kandi hari abandi bishyuwe bake.”

Avuga ko hashize imyaka 8 batarishyurwa, ndetse ngo ikibazo cyabo bakigejeje ku Murenge, na wo ubohereza ku Karere.

Ati “Tugezeyo bakaturerega, byaratinze kuko ikibazo cyacu batakitayeho, cyakora ntabwo twabireka twakigejeje no ku Umuvunyi Mukuru.”

NTEZIRYAYO Theogene wavukiye mu Mudugudu wa Mundima afite imyaka 63 y’amavuko, avuga ko babonye abagororwa (we abita Abanyororo), baje bajya mu miririma baratengagura nta we bavugishije.

Ati “Tubabajije uwari ubahagarariye atubwira ko ibyo bangiza byose babyandika, kuva byabaho, Umuyobozi w’Akarere KAYUMBA Ephrem abaye uwa gatatu icyo kibazo gihari.”

Nteziryayo avuga ko abo mu Kagari ka Kamurera bishyuwe, bo basigara mu rujijo.

UJYAKUVUGA Calixte uhagarariye abangirijwe ibyabo muri iyo Midugudu itatu,  we atuye  mu Mudugudu wa Ngoma, afite imyaka 51, avuga ko ibyabo byangijwe mu 2013, kandi akavuga ko Abanyororo, n’abakoze imihanda muri gahunda ya VUP ari bo babangirije, kandi boherejwe n’Akarere ka Rusizi.

Ati “Twabajije ubuyobozi duhereye ku Kagari kugeza ku Karere tubonye bakomeje kuturangarana twandikira Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba badusubiza ko bazaza kubireba, ntabwo baje. Hashize imyaka twandikiye Umuvunyi kuva icyo gihe twakomeje gusaba ko twarenganurwa.”

Ubuyobozi buvuga ko ibyo abaturage bavuga atari byo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, KANKINDI Leoncie yabwiye UMUSEKE abaturage bo muri iriya Midugudu batigeze bemererwa ko bazahabwa ingurane.

Ati “Imihanda twayihaciye kugira ngo ubutaka bwaho bugire agaciro, n’ahandi byagiye bikorwa twabanje kuganira n’abaturage tugakora inama tukabasobanurira, guca imihanda muri iyo Midugudu kwari ukugira ngo abantu bage baza kuhagura ibibanza.”

Yakomeje avuga ko ibyo byanakozwe mu yindi Mirenge ahari site z’imiturire.

Ati “Twari twabiganiriyeho barabyemera, icyo kwishurwa cyaje nyuma, hari ubwo najyanye n’Abadepite numva barakivuze ariko nkurikiranye iyo dosiye nsanga byakozwe kimwe n’uko izindi site byagiye bikorwa, nta mafaranga y’ingurane yigeze ateganywa kuri uwo mushinga.”

Kuba abaturage bavuga ko bagisorera n’aho imihanda yanyujijwe, Umuyobozi avuga ko ibyangombwa b’Ubutaka byabo babifite, icyo ubuyobozi busabwa ni ugukuraho ubwo buso kugira ngo babone uko basora kuko batakomeza gusorera ubutaka badafite.

KANKINDI Leoncie ati “Twasabye abashinzwe ubutaka ko babyegeranya, iyo bimaze gukosorwa byoherezwa ku Murenge umuturage yajya kubireba akabibona, ntabwo twabigumana ku Karere ntacyo twaba tubimaza, biba ari umutungo w’umuntu bwite.”

Umurenge wa Kamembe niwo umujyi wa Rusizi wubatswe

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *