Fri. Sep 20th, 2024

Muhire Kevin ukina hagati mu ikipe y’u Rwanda Amavubi, yabonye ikipe nshya azakinira mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere.

Muhire Kevin yabonye indi kipe ku ntizanyo

Muhire Kevin w’imyaka 21 y’amavuko wakiniraga ikipe ya Misr El Makassa, yatijwe ikipe yitwa Al Gaish yo mu Kiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri nyuma yo kutabona umwanya wo gukina muri iyi kipe ya El Dakhleya Sporting Club na yo yo mu Misiri.

Muhire Kevin yatangaje ko iyi kipe agiyemo yari mu byifuzo bye kandi bizanamufasha mu mwuga we kuko byibuze agiye kujya abona umwanya.

Yagize ati “Aha ngiye ni byiza kuri njye kuko nzabona umwanya uhagije wo gukina kurusha aho nari ndi mu ikipe ya Misr El makassa n’ubwo byari byabanje kugorana kuko umuyobozi atashakaga ko ngenda.”

Misr El makassa yakiniraga, iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11 mu mikino 13 bamaze gukina, ikaba inganya amanota na Al Gaish iri ku mwanya wa 14 nyuma y’imikino 13 bamaze gukina muri iyi shampiyona y’amakipe 18.

Iyi kipe ya Tala’ea El Gaish Sporting Club iherereye mu mujyi wa Cairo ikinira kuri Gehaz El Reyada Stadium yakira abantu ibihumbi 20.

Muhire Kevin wavuye muri El Makassa atayitsindiye igitego na kimwe
Ngo ubu nibura agiye kwigaragaza

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *