Perezida Vo Van Thuong wa Vietnam yeguye ku mirimo ye nyuma y’umwaka umwe agiye ku buyobozi, ishyaka rya ‘The Vietnamese Communist Party’, rikaba ryemeye ubwegure bwe nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Ibyo kwegura kwa Perezida Vo Van Thuong wa Vietnam, byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, ibyo bibazo bya politiki bikaba bishobora kwangiza isura y’icyo gihugu, cyane cyane ku banyamahanga bashorayo imari nk’uko byatangajwe na CNN.
Itangazo ryasohowe na Guverinoma ya Vietnam, rivuga ko Perezida Thuong yishe amahame agenga ishyaka rye “kandi ibyo yakoze byagize ingaruka mbi kuri rubanda, byangiza isura y’ishyaka, iy’igihugu ndetse n’iye bwite”.
Komite ishinzwe ubuyobozi bw’ishyaka rya ‘The Vietnamese Communist Party’, yemeje ubwegure bwa Perezida Thuong nyuma y’uko yari amaze umwaka atorewe kuyobora icyo gihugu.
Perezida Vo Van Thuong, abaye Perezida wa kabiri wa Vietnam weguye ku mirimo ye mu myaka ibiri gusa, kuko yarahiriye kuyobora Vietnam ku itariki 2 Werurwe 2023, nyuma y’uko hari hashize amezi abiri Nguyen Xuan Phuc, na we wahoze ayobora Vietnam yeguye ku mirimo ye kubera ibibazo bya politiki.
Perezida Thuong w’imyaka 53 y’amavuko, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu cya Vietnam, nyuma y’uko Perezida Nguyen Xuan Phuc yeguye, amaze gushinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibi birimo no kwica amategeko y’igihugu.
Ibibazo bya politiki biri muri icyo gihugu, ngo byacyemurwa no gutora undi Perezida mushya, ariko ikibazo cyo gukomeza guhinduranya abategetsi kwa Vietnam, bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’icyo gihugu kuko bigabanya icyizere cy’abanyamahanga baza kuhakorera bizinesi, mu gihe icyo gihugu gishingira ahanini ku ishoramari rituruka hanze (foreign investment).