Wed. Sep 18th, 2024

Minisitiri w’Intebe wa Cambodia Hun Manet, yatangaje ko abasirikare 20 bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu birindiro biri mu  burengerazuba bwa Cambodia.

Ku mugoroba wo ku wa 27 Mata 2024, Hun Manet yavuze ko iki gisasu   cyakomerekeje abasirikare benshi ubwo cyaturikiraga mu birindiro by’ingabo mu Ntara ya Kampong Speu, gusa nta mubare w’abakomeretse yatangaje.

Hun Manet yongeyeho ko yatunguwe cyane ubwo yakiraga amakuru avuga ko haturitse igisasu muri iyo Ntara.

Mu nyandiko ye yashyize ku mbuga nkoranyambaga, uwo muyobozi ntiyigeze asobanura icyaba cyateye iri turika.

Yahumurije imiryango yagize ibyago anasezeranya ko Guverinoma izishyura amafaranga yo gushyingura ikanatanga impuzamarira haba ku miryango y’ababuze ababo ndetse n’abakomeretse.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga yerekanaga inyubako ndende zasenyutse zuzuye umwotsi ndetse n’abantu bakomeretse bavurwa.

Andi mafoto yerekanaga inzu zajemo imyenge mu bisenge. Bivugwa ko inyubako enye zirimo eshatu z’ububiko n’imwe yari ibiro zasenyutse ndetse n’imodoka nyinshi za gisirikare zikangirika.

Umwe mu basirikare ba Cambodia Col. Youeng Sokhon, yavuze muri raporo ngufi yoherereje Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Gen. Mao Sophan, ko hari n’inzu z’abaturage 25 zubatswe hafi y’icyo kigo cya gisirikare zangiritse.

Imwe mu nyubako zo mu birindiro bya gisirikare zasenyutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *