Fri. Sep 20th, 2024

Bamwe mu baturage no mu Murenge wa Muko, mu Karere ka Musanze bavuga ko batewe impungenge n’inzoga imaze imyaka isaga ibiri ihengerwa bahimbye izina rya Kunja -Kunja, irasindisha ku buryo abayinywa bagateza umutekano muke muri Santire ya Muko n’inkengero zaho.

Iyo ni Santire y’ubucururiz ya Muko mu Karere ka Musanze

Abaganiriye n’Umuseke bavuga ko Kunja-Kunja yatangiye kuhengerwa ahagana mu mpera z’umwaka wa 2018.

Ni inzoga bakora mu mutobe w’ibitoki, isukari n’amasaka, ariko ngo ntabwo bazi irindi banga ry’abayikora, kuko ngo isindisha kurusha Urwagwa rusanzwe, kandi ngo itarwa ijoro rimwe gusa bugacya inyobwa.

Uwitwa Jean Damascene Habimana avuga ko we atuye ahitwa ku Kabaya, ni mu Murenge wa Muhoza twamusanze muri Santire ya Muko, avuga ko akunze gutemberera hariya cyane iyo ari ku cyumweru.

Ngo usanga abantu basinze ndetse n’abandi bazwiho ingeso n’ibikorwa bibi basinze, kandi ngo nta yindi nzoga banywa itari iriya ya Kunja -Kunja.

Ati: “Kunja-Kunja iri aha izarikora, usanga indaya na za mayibobo n’abandi basaritswe n’ibiyobyabwenge ari yo bigamba, uducupa tubiri tubajyana horo, hari n’abayibyukiraho, iyo haba ku Cyumweru uba wabonye abayisinze uko babaye.”

Akomeza avuga ko abayinywa bavuga ko ari nziza ndetse ikaba inahendutse, kuko ngo icupa ryayo; irito rigurwa Frw 400, kandi ngo amacupa abiri aba ahagije ubundi umuntu agatangira kwiyumvamo ko yaganjwe n’umusemburo.

Uwitwa Nirere avuga ko we ayinywa, ndetse ngo akurikije uburyohe bwayo no kuba ihendutse; yumva nta cyamubuza kuyinywa.

Yagize ati: “Ujyana n’umuntu muri Kunja- Kunja mufite Frw 1000 mukanezerwa, kaba karyohereye kandi kakagufata vuba, utagiye muri za byeri. Zo wanywa n’icumi ntizigufate, kariya kagwa rero mba numva ntacyo gatwaye.”

Bivugwa ko hari ubwo muri uyu Murenge habamo umukwabu bashaka ahari ibiyobyabwenge bitandukanye, ndetse ngo n’aho Kunja-Kunja ikorerwa bajya bahagera, gusa ngo nta we bafata kuko babimenya mbere bakirukanka, n’ibikoresho bakabihisha, ngo barongera bakayikora kandi ngo irangurwa n’abacuruza urwagwa rusanzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Jeannine Nuwumuremyi avuga ko hari gahunda yo guca burundu ahantu hose haba ibiyobyabwenge, bityo ko no mu Murenge wa Muko iyo gahunda ihari kandi ikomeje, ndetse akanasaba uruhare rwa buri wese mu rwego arimo kujya abitangaho amakuru yihuse.

Ati: “Urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu by’umwihariko mu Karere kacu ruracyakomeje. Ntabwo twavuga ko bene izo nzoga z’inkorano zitemewe zanze gucika, birahagarara kuko ababikora baba bafashwe bagahanwa, gusa nyuma barongera.”

Mayor Nuwumuremyi asaba abaturage gutanga amakuru yihuse ku ho bazi hakorerwa ibinyobwa bitemewe, n’ahandi bicururizwa.

Ubuyobozi ngo ntibuzahwema kwereka abaturage ububi bwa biriya bisindisha haba ku buzima no mu mibereho yabo, abacuruza bakaba bakwerekwa akandi kazi bakora kakabatunga.

Umurenge wa Muko ni umwe muri 15 igize Musanze, wegereye umujyi; muri iki gihe abawutuyemo bishimira ko ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’urumogi byari byaroretse urubyiruko rwaho byagabanutse, bakifuza ko imbaraga zikoreshwa mu guca iriya nzoga yitwa Kunja- Kunja.

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *