Fri. Sep 20th, 2024

Umuraperi akaba akora n’imideli Kanye West kuri uyu wa Gatatu yahagaritse imodoko ye ifite agaciro ka miliyoni Frw 200( ni ukuvuga ibihumbi $200) ategeka umurinzi we guha umusaza udafite aho akinga umusaya amafaranga. Kanye West uherutse kuba umurokore avuga koyamaze imyaka myinshi akorera satani ariko ubu yarahindutse.

Kanye yavuye mu modoka afasha uyu mugabo wahoze ku rugamba ubu akaba abayeho nabi

Uyu muraperi w’imyaka 42 y’amavuko avuga ko yari abizi neza ko yahamawe n’Imana ariko ko

Satani atatumaga afata imyanzuro ikwiye.

TMZ ivuga ko muri iki gihe afite ikiganiro kivuga ku ijambo ry’Imana yise Sunday Service.

Kanye West amaze gutwara ibihembo bya Grammy Awards inshuro 21, akaba ari umwe mu baraperi bakomeye ku isi.

Mu Ugishyingo, 2019 yabwiye umupasiteri witwa Joel Osteen ati: “ Ndabizi ko nahamagawe n’Imana kera ariko Satani nawe ntiyari anyoroheye.”

Avuga ko ubwirasi n’ubwibone bwose bwamugaragaragaho butazongera ukundi, ubu ngo yabaye mushya.

West avuga ko ubu iyo ahagaze yumva yemye kandi ko ‘nta ntwaro izagarukira kumurwanya izamushobora kuko ari kumwe n’Imana’.

Avuga ko bisa n’aho sekibi ahaguruka agahamagara abantu bose bakomeye, baba abahanzi, abanyabugeni n’ubukorikori, abahanga imideri bose, ba rwiyemezamirimo, akababwira ati’ Mwese muhagurke muze munsange.”

Ku wa Gatandatu taliki 18, Mutarama, 2020 Kanye azifatanya n’abandi bavuga butumwa mu giterane kizabera ahitwa Sun Devil Stadium mu gace kitwa Tempe.

Ni igiterane kizamara amasaha icumi kikazaba kirimo abandi bavugabutumwa bakomeye nka

Ché Ahn, Lou Engle, Cindy Jacobs na Guillermo Maldonado.

Yaba Kanye na bariya bose bazifatanya muri kiriya gitaramo ni abashyigikiye  Perezida Donald Trump.

Kuri uyu wa Gatatu kandi nibwo umukobwa wa kabiri wa Kanye West na Kim Kardashian witwa Chicago yagize isabukuru y’imyaka ibiri amaze avutse.

Yasabye umurindira umutekano guha uriya mugabo ku gafaranga

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

6 thoughts on “‘Umurokore Kanye West’ yahagaritse Lomborghini ye y’ ibihumbi $200 afasha umusaza”
  1. Halleluyah!!! Igihangange Kanye West arakijijwe pe.Azabwire n’umugore we Kim Kardashian wabanye n’abagabo benshi akizwe.Ariko se ko mbona bashaka kwifatanya na Trump kandi abadepite barimo kumushinja ibintu byinshi bibi?Imikirizwe y’iki gihe ndayikemanga.Bareka bimwe bagakomeza ibindi bibi.

    1. Wowe uvuze ngo kim yabanye n’abagabo benshi ,,mwari muri kumwe ?ariko abanyarwanda mwagiye mugabanya amanjwe?kwirirwa muca imanza kdi namwe mutaribeza

      1. @ Nanga abacamanza,urihakana ko kim kardeshian yabanye n’abagabo benshi.Jya muli Google urasanga yarabanye n’abagabo bazwi barenga 10.

  2. Woow! imana ihabwe icyubahiro kuko Yesu atangiye kugenderera n’aba Star b’iyi si kugirango bamamaze izina rye! Trump nanjye ndamushyigikiye rwose kandi nabamurwanya ntibazamushobora turabizi ko aba illuminats aribo bamurwanya ariko ntibazatsinda umugambi w’Imana Trump Imana iramushyigikiye cyane nubwo abantu bamwanga ariko ibyo akora biri mumugambi w’Imana kandi agomba gusohoza ibyahanuwe. Uriya niwe Kuro Yesaya yahanuye mugice cye cya 45 kandi ninawe president wa 45 wa America! Kuba ashyigikiye Israel birahagije.

    1. @ Nkusi Norbert,uradusekeje kabisa.Urashaka kutwumvisha ko umuntu wese ukunda Israel,iyo akoze ibyaha nta kibazo?Imana iramukunda?Ntabwo wemera ko president Trump bamushinja ibyaha byinshi yakoze,harimo kunyereza imisoro?Kuba Israel yanga kandi ikica Abarabu,ni byiza imbere y’Imana?
      Kuba Israel yarishe umwana w’imana Yezu,kuri wowe nta kibazo??? Witubeshya rwose.Ihame nuko imana yanga umuntu wese ukora ibyo itubuza,na Israel irimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *