Thu. Sep 19th, 2024

Umuhanzi uririmba injyana ya hip hop witwa Ndungutse Charles uzwi nka Rippy Knoss, aba mu igihugu cya Canada avuga ko umuziki akora ugomba kumubyarira umusaruro.

Rippy Knoss avuga ko akeneye cyane kumenyekana kuruta kwihutira gushyira hanze Album

Nkuko yabitangarije Umuseke ngo nubwo bwose bisaba kwitanga no gukora cyane yiteze ko mu minsi iri imbere azajya yinjiza amafaranga avanye mu muziki aririmba.

Ati “Gahunda mfite muri muzika ni iyo kwaguka nkamenyakanisha  ibikorwa byange ku bantu benshi, kandi ndizera ko bizangirira akamaro harimo no kubikuramo amafaranga.”

Uyu muhanzi avuga ko yatangiye umuziki kera ariko kubera ubushobozi buke bimubera imbogamizi, bituma atabasha kuba yakora indirimbo.

Rippy Knoss afitanye isano ya hafi n’umwe mu baririmbyi bafite izina rikomeye mu Rwanda uzwi nka Gitoko Bibarwa.

Avuga ko abahanzi bamukundishije kuririmba barimo, Rider Man, Fireman n’umunyakenya Khaligraph Jones.

Aramutse akoranye na bo indirimbo yaba ari intambwe ikomeye kuri we kuko n’ubundi yabyirutse ari bo yumva.

Kugeza ubu uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zigera 13 z’amajwi ndetse n’imwe y’amashusho, harimo iyitwa “dollar two”, “fort retour”, “Queen of my heart”.

Ntakora indirimbo ziri mu njyana ya hip hop gusa, kuko n’injyanya Nyafurika izwi nka Afrobeat na yo arayikora.

Kuba amaze kugira indirimbo nyinshi zavamo Album akaba atayimurika asobanura ko hakiri kare, ahubwo ikimushishikaje ari ukizimenyekanisha kugira ngo arebe ko intego afite yayigeraho.

Ati “Kumurika Album n’ibintu bisaba imbaraga nyinshi, bisaba itangaza makuru, ‘producers’ beza, no gufatanya n’abandi bahanzi kandi nti bakorana nawe batazi ibyo ukora cyangwa batabishimye.”

Nicolas Yusuf
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Rippy Knoss yiteze umusaruro mu muziki we”
  1. Iruhande uzagure isambu uhinge ikawa , inyanya, Ibijumba n’ibitoki babyita kubagarira yose.Kuko burya umulimo ari uguhinga ibindi bikaba amahirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *