Abakuru b’Ibihugu bitanu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye i Nairobi ku wa Kane, basabye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi mu maguru mashya kuko bitabaye ibyo itazihanganira umuriro igiye gucanwaho n’ingabo zihuriweho zigiye gushingwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke wabaye akarande by’umwihariko mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Iyo nama yayobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yitabiriwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na Perezida wa DRC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, na ho mu gihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta.
Itangazo riragira riti: “Imitwe y’abanyamahanga yose yitwaje intwaro ikorera muri RDC igomba gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza kandi igatahuka vuba na bwangu mu bihugu ikomokamo. Iyo mitwe nitabyubahiriza izakomeza gufatwa nk’imitwe y’iterabwoba ubundi irandurwe n’ingabo zihuriweho n’ibihugu by’Akarere.”
Kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere byagize ingaruka zikomeye ku bukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse ubuhahirane bw’Akarere mu myaka myinshi ishize. Umwanzuro wo gukora ingabo zihuriweho n’ibihugu bya EAC uje ukurikira ukwemezwa burundu kwa RDC muri uyu muryango wahise wubaka amateka yo gukora ku Nyanja y’u Buhinde n’iy’Atalantika.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko RDC ituwe n’abakabakaba miliyoni 90 yazanye n’inyungu nyinshi muri uyu muryango, ibibazo by’umutekano muke wabaye akarande muri icyo Gihugu byahise biba umutwaro ndetse unarema inshingano zihariye zigomba gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye.
Perezida Kagame ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Brown University yo mu Bwongereza ku wa Gatatu, yakomoje ku ntambwe imaze guterwa mu kurwanya imitwe uhungabanya umutekano w’Akarere.
Yavuze ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa kuko ibihugu byo mu Karere bihura bikaganira ku kibazo gihari, bigahana amakuru ndetse buri gihugu kikagerageza kugira uruhare mu gutanga umusanzu ku cyakorwa.
Yagize ati: “Kugeza ubu biragenda neza, turanagerageza gukemura ibibazo bikigaragara. Nk’ikibazo cy’umutekano kimaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, twabiganiriyeho, turimo gushakisha uko twakemura ibyo bibazo, mu minsi ishize twari i Nairobi muri Kenya duhura na Perezida Tshisekedi, jyewe, Perezida Museveni na Perezida Kenyatta wari watwakiriye, ndetse hari n’indi nama izaba ku munsi w’ejo (ku wa Kane), ibi byose bigamije gushakisha uko twakemura ibibazo bisigaye muri Congo, bigira ingaruka kuri Congo, ku karere ndetse by’umwihariko bigira ingaruka ku Rwanda. Ku bw’ibyo, icyo navuga ni uko bigenda neza.”
Mu nama yabaye mu muhezo ku wa Kane, aba bayobozi b’ibihugu bitanu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, hemejwe ko ikibazo cy’imitwe ihungabanya umutekano w’akarere ufite indiri mu burasirazuba bwa RDC kigomba kuvugutirwa umuti byihuse.
Imitwe ibarizwa muri RDC, irimo n’iyazonze u Rwanda
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite umwihariko wo kuba uhana imbibi n’ibihugu bitanu muri bitandatu ihuriye na byo muri EAC. Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo.
U Rwanda kimwe n’u Burundi, Uganda, Tanzania na Uganda byagiye bihura n’ingaruka zinyuranye ziturutse ku mitwe yashinze ibirindiro mu mashyamba ya Congo.
Ku Rwanda imwe mu mitwe yashinze ibirindiro muri icyo gihugu harimo uwa FDLR umaze imyaka isaga 28 warabonye ijuru rito muri icyo Gihugu, n’umutwe w’iterabwoba wa P5 ushamikiyeho imitwe itandukanye igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ku Burundi, RDC yagiye iturukamo inyeshyamba za RED Tabara zigateza umutekano muke zihita zisubira mu bice byo muri Congo byahindutse indiri yazo.
Kuri Uganda, kuri ubu ingabo z’icyo gihugu (UPDF) zikomeje ubufatanye n’Ingabo za RDC (FARDC) mu kugerageza guhangana n’inyeshyamba za ADF Nalu zihungabanya umutekano wa Uganda zidasize n’uw’Igihugu kizicumbikiye.
By’umwihariko nanone, iki gihugu cyugarijwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 muri ibi bihe wifuza kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Tshisekedi.
Abakuru b’Ibihugu bya EAC batangaje ko umwanzuro wo gukora ingabo zihuriweho wagezweho nyuma y’ibiganiro byatanze umusaruro mwiza bigamije kwimakaza amahoro n’umutekano muri RDC hagamijwe guharanira kubaka Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba urushijeho gukomera.