Imiryango itari iya Leta ikora ku butabera irashimira umuryango IMRO(Ihorere Munyarwanda Organization) ku mahugurwa bahawe mu gukora ubuvugizi bunoze.
Ubusanzwe Imiryango itari iya Leta, Inzego za Leta n’Abikorera bafatwa nk’amashyiga atatu, bityo iyo bose bashyize hamwe kandi bahamye, buri rwego rugakora inshingano zarwo neza nibwo iterambere ry’umuturage rigerwaho, na cyane ko bose ariwe bakorera.
Iyi miryango itari iya Leta (CSOs) yahuguwe ku buryo bunoze bwo kumenya ikibazo, uburyo bwo gutegura inyandiko z’ubuvugizi bushingiye ku bimenyetso, ndetse basobanurirwa byimbitse ko ari bo bavugizi b’abaturage ariko bakanafasha Leta kunoza politiki zishyirwaho.
Christelle Imanishimwe, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “ Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuko nungutse uburyo bwo gukora inyandiko z’ubuvugizi, kumenya ikibazo no kugisesengura kuko hari ubwo twakoraga ubuvugizi ntibutange umusaruro kuko tutazi gutegura inyandiko ziboneye”
Yongeyeho ati ” Twanungutse ko amaboko menshi cyangwa se kwihuriza hamwe dukora ubuvugizi bitanga umusaruro kurusha gukora wenyine, kuko hari ubwo bamwe bagendaga biguruntege mu gukora ubuvugizi.”
Nteziryayo Ephrem, umuhuzabikorwa wa CCN Rwanda ( Concern and Care for the Needy in Rwanda) avuga ko hari imwe mu miryango itari iya Leta itinya gukora ubuvugizi kandi ari byo ishinzwe; anatanga urugero ku kibazo baherutse gukorera abamotari birimo amande adasobanutse, imisoro ihanitse, ubwishingizi n’ibindi, aho bishyize hamwe ari imiryango myinshi, gusa ngo byageze nyuma bamwe bivana mu bandi.
Ati: ” Ndibuka twaricaye, dutegura inyandiko , twandikira inzego zirimo Inteko ishinga amategeko tugaragaza ikibazo, ariko ku munota wa nyuma bamwe batuvamo baratinya. Ntushobora gukora ubuvugizi utinya kuko icy’ingenzi ni uko ukora ubuVUgizi bufite ibimenyetso, kandi bukurikije amategeko”
Yakomeje agira inama imiryango itari iya Leta igitinya gukora ubuvugizi kubireka bakajya gushaka ibindi bakora kuko inshingano za mbere za CSOs ari ugukora ubuvugizi.
Charlotte Mukandungutse, umukozi wa IMRO ushinzwe ubujyanama mu mategeko n’Ubuvugizi avuga ko icyo uyu mushinga wari ugamije cyagezweho kuko bashakaga kumenya imiryango itari iya Leta ikora ku butabera, kuyihuriza hamwe ndetse no kuvanaho urwikwekwe mu nzego za Leta na CSOs rw’uko iyi miryango ishinzwe kujora ibikorwa bya Leta aho kuba umufatanyabikorwa.
Ati” Byakunze kugaragara ko hari bamwe mu nzego za Leta bishisha imiryango itari iya Leta, harimo urwikekwe, twagiye tuganira na bo ndetse duhugura imwe mu miryango itari iya Leta ko ari abafatanyabikorwa kurusha abaganganye. Twanahurije hamwe CSOs zikora ku butabera kugira ngo tujye duhurizaa ku igenamigambi ry’ibikorwa biteza imbere umuturage”
Bimwe mu bibazo byagiye bigaragazwa bibangamiye umuturage mu butabera n’uburenganzira bwa muntu harimo nko gufungirwa muri za kasho ku buryo budakurikije amategeko, abaturage bakwa amafaranga ya Ejo Heza ku gahato, bamwe mu bayobozi b’inzego za Leta bihimura ku bo bafitanye ibibazo babashyira mu bigo by’inzererezi, ibibazo by’imanza z’ubutaka, n’ibindi.
Aya mahugurwa yatanzwe binyuze mu mushinga w’imyaka 3 uri ku musozo wakoreraga mu turere 11 turimo Gasabo, Nyarugenge, Rulindo, Musanze, Rubavu, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye, Rwamagana na Rusizi, ukaba waragombaga gusozwa mu Ukwakira 2021, ariko wakerejwe n’icyorezo cya COVID19, ukaba wari uhuriweho n’imiryango irimo IMRO Rwanda, HDI Rwanda, GLIHD Rwanda na Rwanda NGOs Forum.
Inkuru ya HABIMANA Jonathan