Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaje ko inshingano z’ubuyobozi ari ugutera inkunga abaturage mu bikorwa by’iterambere, ndetse ko iterambere ry’Umuyisilamu ari ryo terambere ry’Igihugu ari na byo yashingiyeho abemerera inkunga izakoreshwa mu bikorwa bateganya by’ubwubatsi.
Perezida Kagame yavuze ko abayisilamu bagize amateka y’umwihariko ariko bakaza kugira andi bahuriyeho n’abandi baturage, kuri ubu icyakozwe kikaba ari impinduka zakozwe kandi zari zikwiye gukorwa.
Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, ubwo yari mu gikorwa cy’ubusabane cyamuhuje n’Abayisilamu bo mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-Fitr iherutse kuba tariki 20 Werurwe 2026.
Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bwiteguye gutera inkunga ibikorwa by’iterambere Abayisiramu bateganya kubaka nk’uko byagaragajwe na Mufti w’u Rwanda, agaragaza ko inshingano zabo nk’inzego z’ubuyobozi ari ari gutera inkunga abaturage.
Yagize ati: “Iyo ibintu byifuzwa kugerwaho bishyizwe hanze bigaragara nk’ibyo Abayisilamu bavuze ni inzira barimo kandi kandi bigenda mu nzira yo kwiteza imbere nk’Abayisilamu. Ubundi twebwe inzego ziyobora Igihugu cyacu icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga uko dushoboye. Iyo nkunga rero irahari izaboneka uko ishobotse.”
Yakomeje agira ati: “Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera, hanyuma indiri nkunga irimo uburyo bwafasha kugira ibyo bwubaka ibyo rwose ntabwo uyu mwaka uzashira bidakemutse, ntabwo nzagaruka hano mubinyishyuza ahubwo tuzagaruka ari jye ubibishyuza. Abayilamu iyo bateye imbere n’Igihugu kiba giteye imbere.”
Perezida Kagame yasabye Abayisilamu kujya bashaka uko bakemura ibibazo mu buryo bw’ubwumvikanye kuko nta muryango utagira ibibazo.
Ati: “Naho ubundi nta muryango utabamo utuntu n’utundi two kutumvikana n’ibindi ariko no mu Muryango wanyu w’Abayisilamu mujye mumenya uko mwicara mukadukemura hanyuma mukagira amahoro mugatanga amahoro no ku bandi. Ibyo kandi ni ko bikenewe no mu yandi madini.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko ibikorwa by’impinduka ubuyobozi bwakoze byajeje ku bumwe bw’Abanyarwanda no kudaheza byari ngombwa, atibaza impamvu bakomeza kubishimirwa kuko umusaruro wabyo ugaragara ariko kandi buri wese akwiye kugira uruhare mu kubibungabunga.

