Sat. Mar 28th, 2026

Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya ‘Miss Grand Thailand’ yahuriye n’uruva gusenya ku rubyiniro ubwo yari ari kuvuga amenyo y’amaterano ye agahubuka mu kanwa imbere y’akanama nkemurampaka ‘Live’ ku mbuga zitandukanye.

 

Uyu mukobwa w’imyaka 18 uri mu bahataniraga ikamba rya Miss Thailand, ubwo yasubizaga akanama nkemurampaka yagize impanuka amenyo materano ye ava mu kanwa, mu gihe atari yemerewe guhagarika aho yari ageze avuga ngo yongere atangire.

Nyuma yo kubona ibimubayeho, uyu mukobwa ubusanzwe witwa Kamolwan Chanago yahindukiye yihisha ‘camera’ asubiza amenyo mu kanwa ubundi ahita ajya kwiyereka akanama nkemurampaka atyo.

Umuvugizi wa Miss Grand Thailand uyu mukobwa yahataniragamo ikamba, yavuze ko ibyabaye ari impanuka kandi batewe ishema n’uko yabyitwayemo.

Ati “Yahuye n’impanuka amenyo materano ye ava mu kanwa ari kuvuga, uburyo yabyitwayemo byaduteye ishema kuko yagerageje kwihagararaho, yongeraho ko ntacyo biri bwangize ku irushanwa rigomba gukomeza.”

Byitezwe ko uwegukana ikamba rya Miss Grand Thailand amenyekana ku wa 28 Werurwe 2026, uyu akazajya guhagararira iki gihugu muri Miss Grand International mu Buhinde mu Ukwakira 2026.

Amaze kubona ibimubayeho, uyu mukobwa yahindukiye asubiza amenyo kumurongo ubundi ajya kwiyereka akanama nkemurampaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *