Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye u Rwanda bibogamye kuko amasezerano yasinywe n’impande zombi kandi DRCongo hari ibyo itubahirije.
Ni mu kiganiro yagiranye na Televiziyo France 24, cyagarutse ku ngingo zitandukanye ziganje ku masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Werurwe uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano igisirikare cy’u Rwanda n’abasirikare bane bakuru bacyo.
Abo barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen. Vincent Nyakarundi, Maj Gen Ruki Karusisi ukuriye diviziyo ya gatanu wahoze ari umukuru w’umutwe w’ingabo zikora ibikorwa byihariye (Special Operations Force),Brig Gen.Stanislas Gashugi, umukuru w’umutwe w’ingabo zihariye.
Mu kiganiro na France 24, Nduhungirehe yavuze ko kuwa 27 Kamena umwaka ushize i washington hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo harimo n’ingingo yo gusenya umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no gusaba u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo impande zombi zari zagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ariko Kinshasa yo yakomeje umugambi wayo wo gukomeza ibikorwa bigamije kwica abasivile.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yagaragaje ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano, Leta ya Congo yakomeje ibitero bya drone ku baturage .
Yanagaragaje ko Guverinoma ya Tshisekedi yakomeje gukorana na FDLR iyiha intwaro no gukorana na bamwe mu bashyigikira uyu mutwe barimo umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Jean Luc Habyarimana.
Ati “ Ikibazo gikomeye rero ni ugushyira mu bikorwa amasezerano.”
Nduhungirihe yabajijwe niba u Rwanda rwiteguye gukura ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Ati “ Nta tariki ya ntarengwa twahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikidushishikaje ni ugushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington .”
Akomeza ati “ Ni byo hari ibireba u Rwanda nko gukuraho ingamba z’ubwirinzi . Ariko icyo twaganiriye na Amerika nk’umuhuza , yari no ku rundi ruhande rwa RDC , igomba guhagarika imirwano kandi igasenya umutwe wa FDLR . Rero Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga,Marco Rubio tariki ya 5 Kamena uyu mwaka yabwiye abagize Sena ko ibyo u Rwanda ruri gukora bidahagije.”
Nduhungirehe avuga ko amasezerano yasinywe n’impande ebyiri atareba uruhande rw’u Rwanda gusa.
Ati “Mu cyumweru gishize Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana na Afurika, Massad Boulos yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko Guverinoma ya Congo ntacyo iri gukora ngo isenye umutwe wa FDLR.
Ikibazo kiravuga ngo none niba Congo ntacyo ikora ngo ishyire mu bikorwa amasezerano kuki twafata ibihano ku ruhande rumwe rumwe gusa? “
U Rwanda rufata gute ibihano rwafatiwe ?
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe asanga ibihano byafatiwe u Rwanda bibogamye kuko na RDC hari ibyo rutarubahiriza.
Nduhungirehe ati “ Ibihano birabogamye ,bifatirwa uruhande rumwe gusa . Urwo rero ntabwo ari uruhare rw’umuhuza mu gufatira ibihano .Nubwo umuhuza yafata ibihano ariko ntakwiye kubifatira uruhande rumwe gusa. Murabizi ko ubu turi kuvuga ibitero ku Banyamurenge , ibitero kuri M23 nabyo byariyongereye . Birashyira mu kaga ni dukomeza mu iyi nzira .Dukeneye kwicara ku meza hanyuma buri ruhande rugashyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje.”
Yavuze uko u Rwanda rufata kuregwa na Congo muri ICJ
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , kuwa 26 Kamena 2026, yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), irurega ibyaha ivuga ko byatangiye kuva mu 1996 kugeza ubu.
Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC, mu itangazo iheruka gusohora, ivuga ko Congo irega u Rwanda i Lahi mu Buhorande, kwirengangiza no kurenga ku masezerano mpuzamahanga arimo ajyanye no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ivangura rishingiye ku moko, kurwanya ivangura rikorerwa abagore ndetse no kurwanya iyicarubozo.
Congo ivuga ko mu gihe cy’imyaka irenga 30 ishize,abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bagizweho ingaruka n’ubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuvanwa mu byabo ku gahato ndetse n’ivangura rishingiye ku moko cyangwa igitsina.
Nduhungirehe abajijwe ku cyo avuga kuri ibi birego,yavuze ko bitangaje kuba RDCongo ariyo ihutaza uburenganzira bwa muntu yarangiza akaba ariyo ijya gutanga ikirego.
Nduhungirehe ati “Iriya ni politiki ipfuye ya Congo . Ni nde ukorana na FDLR ? ni Guverinoma ya Congo . Ni nde uri kwica Abanyamurenge ? Guverinoma ya Congo iracyakoresha imvugo z’urwango ku banyamurenge n’abanye-Congo bavuga ikinyarwanda .Ni nde ukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo no gukoresha abacanshuro ?”
Yakomeje ati “ Ese ubundi ni gute wahutaza buri munsi uburenganzira bwa muntu hanyuma akaba ari wowe witatsa ku rundi ruhande ?
Nubwo hakiri impaka ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’impande zombi, ibiganiro birakomeje , harebwa uburyo amasezerano ya Washington yashyizweho umukono mu Kuboza umwaka ushize yakubahirizwa.
Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) biheruka guhurira ku meza y’ibiganiro i Londres mu Bwongereza mu nama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byasinye agamije kugera ku mahoro arambye.
Ni ibiganiro byabaye Ku wa 24 Kamena 2026 , bihuza abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Impande zemeranyijwe ko hafatwa uburyo bufatitwa bwatuma agahenge kemeranyijwe kubahirizwa.

