Mon. May 19th, 2025

Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken yaraye ageze muri Afurika y’Epfo, aho yatangiriye uruzinduko azagirira mu bihugu bitatu byo muri Afurika muri iki cyumweru rugamije guhangana n’ibikorwa by’u Burusiya byo kongera ijambo bufite kuri uyu mugabane.

Ni uruzinduko azakomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akarusoreza mu Rwanda ku wa gatatu taliki ya 10 Kanama, aho yitezwe kugaruka ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ububanyi n’amahanga bw’Amerika n’ibyo bihugu, ndetse n’umutekano wo mu Karere k’ibiyaga Bigari.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergei Lavrov yasuye ibihugu bine byo muri Afurika ari byo Misiri, Ethiopia, Uganda na Repubulika ya Congo (Congo Brazzaville).

Afurika y’Epfo yakomeje kudafata uruhande mu ntambara yo muri Ukraine, yanga gukurikiza ubusabe bw’ibihugu byo mu burengerazuba (Amerika n’Uburayi) bwo kwamagana u Burusiya.

Ubushyamirane hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi bwariyongereye mu mezi ya vuba aha ashize, bushingiye ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu cyumweru gishize, itsinda ry’inzobere za ONU ryavuze ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru AFP na Reuters bishingiye kuri raporo y’ibanga.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri iyo raporo itarasohoka kandi itaremezwa irushinja gufasha umutwe wa M23, naho leta ya Congo ivuga ko ishyigikiye iyo raporo “yahawe akanama k’umutekano ka ONU”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *