Thu. May 14th, 2026

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, cyateguwe n’itorero ry’Umujyi wa Kigali rwiswe Indatirwabahizi. Iki gitaramo kizabera mu mbuga y’Umujyi wa Kigali ahazwi nka Free Zone guhera Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Hategekimana Abubakar waje ahagarariye iri torero yatangaje ko ‘Kigali Dutarame’ ari gahunda yatangijwe n’umujyi wa Kigali muri gahunda ya Kigali Ishyushye igamije gufasha abantu kubona aho baruhukira nyuma y’imirimo..  

Yagize ati “ Umujyi wa Kigali ugira Politike nyinshi kandi nziza. Umujyi wa Kigali ushyize imbere cyane politike yo gushyushya umujyi, ijyana n’umujyi ucyeye. Ntabwo ushobora kugira amafaranga ngo birangirire aho, udashobora kugira aho uruhukira ngo urebe aho abasizi n’abahanzi bataramye. Muri izo politike zose z’umujyi bakuyemo imwe ivuga ngo ‘Kigali Dutarame’. ”

Yakomeje agira ati “ ‘Kigali Dutarame’ izajya ifasha abanyamujyi n’abawugenderera kugira ngo bagire aho bahurira batarame.” 

Iyi Gahunda ya Kigali dutarame yatangiye mu mwaka ushize wa 2025, aho iki gitaramo cyabereye mu BK Arena, ndetse biza no gufatwaho umwaznuro ko buri kwezi kizajya kiba mu kugira ngo umujyi wa Kigali ukomeze gufasha abanyamujyi guhora bashyushye babataramira ndetse no kwiga umuco. 

Iri torero ry’Indatirwabahizi kuva hatangira ‘Kigali Dutarame’ niryo ryihariye ibi birori ndetse bagiye bitabira ibitaramo bitandukanye birimo Kwizihiza umunsi w’Intwari ndetse n’ibindi birori bitandukanye kandi bikomeye. Muri uwo mujyo wo gutaramo buri kwezi niho haziyemo n’iki giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026.

Uyu muyobozi waje ahagarariye itorero ry’Umujyi wa Kigali, yatangaje ko muri Kigali Dutarame hazaba harimo udushya twinshi turimo ibyino n’indirimbo za Kinyarwanda by’umwihariko za Kera. Ndetse kandi hazaba harimo indirimbo zibyinitse (Igisope), n’imikino yo gukirana hamwe n’ibindi byinshi babahishiye.

Nyuma y’iki gitaramo hazahita hakurikiraho igitaramo ku itariki 25 Nyakanga 2026 kizahita kinjiza iri torero ku munsi wo Kwibohora aho biteganyijwe ko bazataramire Abanya-kigali tariki 4 Kanama 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *