Fri. Sep 20th, 2024

Abaturiye ikirwa cya Bugarura, barasabira abatwara ubwato kwigishwa gahunda ya Gerayo Amahoro, kuko usanga batekereza amafaranga kurusha ubuzima bw’abo batwaye, bavuga ko n’abasare bagomba kwegerwa kuko impanuka zitaba mu muhanda gusa.

Ifoto igaragaza uburyo bamwe bagenda mu mazi batambaye imyenda yabugenewe

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza, hari bamwe mu baturage bahangayikishijwe n’uburyo abatwara abagenzi mu mazi bakora batitaye ku buzima bw’abo batwaye, ahubwo bagatekereza ku mubare w’amafaranga binjiza buri munsi.

Ikirwa cya Bugarura giherere mu Kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Boneza, kigizwe n’Imidugudu ibiri, Bugarura na Bushaka.

Hariya hagendwa n’abaturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, ku buryo bigoye kumenya umubare nyawo w’abakora urujya n’uruza bava cyangwa bajya kuri kiriya Kirwa.

Abahagenda bavuga ko hari ikibazo kuri ba Kapiteni batwara abantu benshi mu mazi, (mu bwato) batitaye ku bushobozi bw’ubwato bw’ibiti bakoresha.

Ubwato bugenda mu gicuku, nta matara bufite, iyo umuyaga ubaye mwinshi bagenda bazimya, bagera imbere  bakongera bakatsa moteri ibutwara kugira umuyaga utaroha abagenzi n’ubwato buba bwikoreye cyane.

Ngendahimana Jean Marie ni umwe mu baturage twasanze ajya gusura ikirwa cya Bugarura, avuga ko iyo ari nijoro, usanga batwara abantu benshi cyane.

Ati “Bamwe ntibazi amasaha nyakuri ubwato burekera aho gutwara abagenzi.”

Kuba ubwato nta matara (urumuri) bugira, ngo hari abagenda imbere bakorana n’ubutwaye (Kapiteni), bamubwira niba ashobora kugonga, kuko umubare wabo atwaye usanga bamukingirije, adashobora kureba iyo ubwato bugana.

Ndenndahimana watembere ku kirwa cya Bugarura ati: “Njye nagiye kuhasura, ariko narumiwe, ubwato bwadutwaye saa moya zijoro, ariko abantu bari benshi cyane, bafite ubwoba ku buryo kurohama byakoroha, twe umuyaga wabaga mwinshi bakagenda bazimya moteri, wagabanuka bakongera bakayatsa, kugira ngo ubwato butarohama.”

Avuga ko ubwoba abagenzi bagira na none buterwa n’ibiro ubwato buba butwaye na byo ngo byatuma bamwe batera ubwato kurohama.

Agira ati “Bibaye ngombwa bakwigishwa uburyo nyabwo bwo kwita ku bagenzi, nk’uko abatwara abantu mu muhanda bigishwa gahunda ya Gerayo Amahoro.”

Abaturage basaba ko ubwato bwagira amasaha butwariraho abagenzi, cyangwa niba gukora nijoro bakabushakira amatara amurika aho bugana.

Basaba ko bamenya umubare w’abantu cyangwa ingano nyakuri (ibiro) by’abagenzi n’imizigo bwambutsa, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Murekatete Elisabeth na we kiriya kibazo k’imikorere idahwitse yarakibonye, avuga ko ubwato butwara abantu benshi bukarenza ubushobozi bwabwo.

Yongerahoho ko usibye abatwara ubwato, hariho na bamwe mu baturage babugendamo batambaye imyenda yagenewe kubuza kurohama, (Un gilet de sauvetage/Mu Cyongereza a life jacket).

Ati: “Usibye kutubahiriza amategeko ku bashinzwe gutwara abagenzi mu mazi, (abasare) hari n’abaturage bibwira ko bazi koga, bagenda batambaye imyenda yabugenewe, ndetse n’abasare ntibababwire ko ari itegeko kwambara iriya myenda, bose bafatanya amakosa.”

Abandi baturage twaganirije batifuje kuvuga amazina yabo, bavuga ko usibye abasore bavuga ko bazi koga, batambara imyenda yabugenewe, hari ababyeyi batwara abana bato (impinja) mu mazi bakagenda nta myenda irinda kurohama bambaye kuko ngo akenshi ihari ntiyagenewe abana bato. 

Assistant Commissioner of Police Elias Mwesigye Umuyobozi muri Polisi ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, mu kiganiro yahaye Umuseke mu Ukuboza 2019, yavuze ko amazi yica kandi mu gihe gito ku muntu warohamye.

Ati: “Amazi arica cyane…iyo uyagiyemo udafite ingamba. Umuntu ashobora kugwamo akarohama mu gihe atazi koga atanafite imyambaro yabugenewe. Urohamye agasoma ntarenza iminota itandatu. Iyo amazi ageze mu bihaha umuntu abura umwuka wa guhumeka, agapfa.”

Byinshi ku kiganiro yagiranye n’Umuseke wabisoma hano.

Abakora akazi ko mu mazi ngo icyo bareba ni ifaranga ntibita cyane ku buzima bw’abayabaha
Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro, amazi ni magari birasaba gukora ubwirinzi

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *