Sat. Sep 21st, 2024

Perezida Paul Kagame uyu munsi yitabiriye irahira rya mugenzi we Perezida Filipe Jacinto Nyusi wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri.

Perezida Kagame muri Mozambique

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Maputo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahari kubera uyu muhango w’irahira rya Perezida Nyusi.

Perezida Kagame yaherukaga muri Mozambique muri Kanama umwaka ushize wa 2019 ubwo yari yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’ubwumvikane bwa Leta n’ishyaka RENAMO ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nyusi.

Aya masezerano yaje akurikira andi y’amateka yari yashyizweho umukono tariki ya 01 Kanama 2019 mu gikorwa cyabereye ahitwa Gorongosa ahari n’ikicaro k’ingabo za RENAMO ifatwa nk’ishyaka rikomeye muri amwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique.

Muri aya masezerano y’ubwumvikane yashyize akadomo ku bushyamirane bw’impande zombi bwari bumaze igihe kinini, Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi banemeranyije gutegura amatora yo ku rwego rw’Igihugu ahuriweho yabaye muri Ukwakira 2019.

Aya matora yabaye nyuma y’ubwumvikane, yanarangiye Perezida Filipe Nyusi yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ku majwi 73% mu gihe Ossufo Momade uyobora RENAMO we yagize 22%.

Perezida Nyusi aheruka mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize mu nama ya ICASA yigaga ku kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano Mpuzabitsina.

Mu muhango w’Irahira rya Nyusi kandi hari hari abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Angola, Botswana, Cabo Verde, Mauritius, Namibia, Portugal, South Africa, Zambia na Zimbabwe.

Filipe Nyusi yarahiriye kongera kuyobora Mozambique
Muri uyu muhango w’irahira rya Nyusi
Basusurutsa abitabiriye uyu muhango
Aganira na Nyusi bajya mu birori
Mu muhango wo kwishimira ibi birori
Baganira

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “P.Kagame muri Mozambique mu irahira rya Filipe Nyusi watorewe manda ya kabiri”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *