Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma y’uko ahahoze ikibuga cy’indege cya Gisenyi habonetse imibiri bamwe bagashidikanye ko yaba ari iy’Abatutsi bazize Jenoside muri 1994, kuri uyu wa 19, Mutarama, 2020 Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) yabyemeje. Kugeza ubu imibiri imaze kuboneka hariya igera ku 141.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr Jean Damascene Bizimana hamwe n’abandi bayobozi ubwo basuraga ahabonetse imibiri muri Rubavu hafi y’ikibuga cy’indege

Ibimenyetso byagaragaye aho iriya mibiri iri byerekana ko abahiciwe barimo abagore, abana n’abagabo bajugunywa mu byobo bituriye kiriya kibuga cy’indege.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko hari imibiri myinshi itarigeze iboneka kuva mu 1994.

Muri kariya gace ho ngo umwihariko ni uko hari abasirikari kabuhariwe batorezwaga mu Bigogwe bishe Abatutsi benshi,  imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Dr Bizimana ko hari batutsi biciwe mu kigo cya gisirikari cya Butotori ahahoze ari kwa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda kugeza ubu hakaba  nta rengero ryabo riramenyekana.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston wari kumwe na Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko ubu hagiye kurebwa itariki imibiri yabonetse hariya yazashyingurirwaho, ariko ko hagomba gushakishwa amakuru y’ahandi yaba iri.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura Gisenyi bavuga ko Abatutsi batangiye kwicwa mbere y’umwaka wa 1994 abenshi baburiwe irengero kuko bajyanwaga mu bigo bya Gisirikari babita ibyitso ntibagaruke.

Abenshi ngo biciwe muri Komini  Mutura, Kanama na Karago.

Patrick Maisha

UMUSEKE/Rubavu

By admin

5 thoughts on “Rubavu: CNLG yemeje ko imibiri yabonetse ku kibuga cy’indege ‘ari iy’abazize Jenoside’”
  1. Jye nari nzi ko kwemeza ibintu nka biriya ari akazi k’inzego z’ubutabera! Gushyingura abantu 141 bishwe nta anketi n’imwe ubugenzacyaha butangije ngo bumenye neza uko bapfuye n’ababishe! Ni kumiro!

  2. Nibashyngurwe mu cyubahiro vuba, tutagombye utegereza icyunamo kiri imbere nk’uko bikunze kugenda.

  3. Uyu munsi isi ifite ubuhanga bwizewe bwo kuba bariya bantu bapimwa, hakamenyekana neza umwaka bahambwe muri kiriya cyobo rusange. Byahita bivanaho urujijo runini cyane.

  4. Bariya batutsi biciwe muri za Komini Mutura, Kanama na Karago, byashoboka rwose ko ari bo bashyinguwe hariya mu ibanga kuko hari hiherereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *