Fri. Sep 20th, 2024

Abacuruzi mu isoko ry’Akarere ka Ngoma riherereye mu Mugi wa Kibungo, baravuga ko batunguwe no kubona ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibungo bushyiraho umuyobozi w’abacuruzi nta matora abaye, bagasaba ko habaho amatora bakayoborwa n’uwo bihitiyemo.

Abacuruzi batandukanye ntibishimye abayobozi bavuga ko bahawe batabatoye

Uriya washyizweho n’Umurenge ntibamwemera.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko uwashyizweho yari asanzweho kuva muri 2010, ariko akaba atakoraga neza, bukavuga ko hazabaho amatora mu minsi ya vuba.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, mu isoko ry’Akarere ka Ngoma riherereye mu Mugi wa Kibungo nibwo hashyizweho umuyobozi w’Abacuruzi akaba ari umwe mu bacururiza mu isoko.

Uyu washyizweho yitwa Djamira, abamushyizeho ni ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibungo.

Nyuma y’uko ashyizweho hari bamwe mu bacuruzi bagaragaye bitotombera ikemezo bavuga ko hakabaye amatora bakayoborwa n’uwo bihitiyemo.

Umucuruzi umwe ati “Abayobozi bo ku Murenge baraje baravuga ngo dutore Umuyobozi mushya, binjira hagati mu isoko, baraza baratubwira ngo Umuyobozi baramubonye. Turabaza tuti ‘ese bamushyizeho gute kandi tutamutoye?’. Ntabwo gufata umuntu ukamushyira ku buyobozi uko ashaka bikwiye.”

Undi mucuruzi na we ati “Byadutunguye, ntabwo byigeze bidushimisha kubera ko ntabwo twigeze tujya inyuma y’umukandida ngo dutore cyangwa ngo twamamaze, urumva ko biduteye impungenge.”

Abacuruzi bakomeza bavuga ko ubuyobozi bukwiye gutegura amatora bakayoborwa n’uwo bihitiyemo.

Undi mucuruzi ati “Ibyo bakoze ntitwabyizeye nibadukorere amatora ari mu mucyo, baduhe akanya dutore utuyobora bareke kuduha uwo bo bashaka.”

Uyu washyizwe ku buyobozi witwa Djamira ntitwabashije kuvugana na we,  gusa Kanzayire Consolée akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, avuga ko abayobozi b’abacuruzi bari basanzweho ahubwo badakora.

Ati “Bariya bantu ni komite zatowe muri 2010 twagiye turavuga tuti reka turebe niba hari abagikorera mu isoko tube ari bo twifashisha, ni aba kera nta n’ubwo bakoraga ngo bababone, ni na yo mpamvu bavuga ko batabazi.”

Kanzayire Consolée yizeza abacuruzi ko hazabaho amatora vuba nk’uko babyifuza.

Ati “Turabizeza ko bazongera bagatora kandi vuba aha ngaha.”

Mu matora azaba ngo buri ikiciro cy’abacuruzi mu isoko rya Kibungo kizagira abakiyobora, ni ukuvuga abo mu biribwa, imyenda n’ibindi.

Uruhare rw’abayobozi b’abacuruzi mu isoko ni ugukemura bimwe mu bibazo bito bijya bigaragara, ndetse bikanafasha ubuyobozi bwite bwa Leta mu gihe hari ubutumwa bashaka kugeza ku bacuruzi bose bakorera mu isoko.

Buri kiciro cy’ibicuruzwa bitandukanye, ababicuruza bazatora umuyobozi ubahagarariye
Kanzayire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo yizeza abacuruzi ko hazaba amatora vuba
Isoko rya Kibungo riherutse kwagurwa

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Kibungo: Abacuruzi bahawe abayobozi bavuga ko batabashaka, barifuza amatora”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *