Fri. Sep 20th, 2024

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu matsinda y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe k’Isi kizakinwa muri 2022 muri Qatar, u Rwanda rwisanze mu itsinda E hamwe na Mali, Uganda na Kenya, Umukinnyi Meddie Kagere yagize icyo avuga kuri iyi tombola.

Kagere Meddie ni umwe muri ba rutahizamu bakomeye mu Biyaga Bigari

Umunsi wa mbere w’amatsinda muri uru rugendo rwerekeza muri Qatar mu 2022, uzakinwa hagati ya tariki ya 5 n’iya 13 Ukwakira 2020, uwa kabiri uzakinwa mu Ugushyingo 2020.

Umwe muri ba rutahizamu b’ikipe y’Amavubi, Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania, ndetse yanakinnye mu makipe yo muri Uganda na Kenya, yabwiye Umuseke uko yumva u Rwanda ruzitwara.

Ati “Itsinda cyangwa igihugu kirimo ntacyo bifasha, icyagufasha ni uburyo wowe n’ikipe yawe mwitegura n’imyumvire y’ikipe, ni byo byakugeza kure. Gusa ndizeza Abanyarwanda ko tugiye kwitwara neza tukagera mu kindi kiciro gikurikiyeho.”

Meddie Kagere ni umwe muri ba rutahizamu bakomeye mu Karere k’ibiyaga Bigari, yakiniye ikipe zikomeye nka Gor Mahia yo muri Kenya na Simba SC arimo ubu.

Kagere Meddie ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania, yatsindze 11, arusha uri ku mwanya wa kabiri ibitego bine.

Imikino y’amajonjora yo gushaka ikipe ya mbere mu matsinda 10 ikaba izatangira mu kwezi kwa k’Ukwakira ikomeze mu kwezi k’Ugushyingo nyuma y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa kizabera muri Cameroon.

Amavubi y’u Rwanda kugira ngo yongere amahirwe yo kuzagaragara bwa mbere mu gikombe k’Isi 2022 muri Qatar, arasabwa gutsinda imisambi ya Uganda, Harambee Stars ya Kenya ndetse na Les Aigles du Mali.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *